Umukino wa Police Fc na Kiyovu Sports wahinduriwe amasaha

Umukino wagombaga guhuza Police FC na Kiyovu Sports kuri uyu wa kane tariki 26 Nzeri 2024 wamaze guhindurirwa amasaha yari kuzabera Saa Cyenda z’amanywa 15h00′ ushyirwa Saa Munani z’amanywa 14H00′.

Ni ukubera umukino w’igikombe cy’iruta ibindi mu bari n’abategarugori, FERWAFA Women Super Cup 2024, uzabera kuri Kigali Pelé Stadium kuri uwo munsi n’ubundi ukaba washyizwe ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba (16h00).

Police FC yagombaga kwakira Kiyovu Sports mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, Rwanda Premier League, kuri uyu wa kane kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda zuzuye gusa uyu mukino wimuriwe saa munani zuzuye nk’uko twabigarutseho ruguru.

Impamvu uyu mukino wimuwe ni uko kuri uwo munsi muri Kigali Pelé Stadium hateganyijwe n’umukino wa FERWAFA Women Super Cup 2024 uzahuza Rayon Sports WFC na AS Kigali WFC saa kumi z’umugoroba.

Amasaha akaba yahinduwe kugira ngo iyi mikino yombi izabashe kubera muri Kigali Pelé Stadium ku munsi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *