Donald Trump yemeje ko natorerwa kuyobora Amerika azayikura mu ntambara Ukraine imaze igihe irimo

Kandida Perezida Donald Trump uhatanira kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’America, yemeje ko naramuka atsinze amatora ateganyijwe uyu mwaka azahita avana igihugu cye mu ntambara ya Ukraine n’Uburusiya.

Intambara ihanganishije Ukraine n’Uburusiya bamwe badatinya kuvuga ko ari Amerika iyirwana cyokoze ikitwikira mu mutaka wa Ukraine, Donald Trump we avuga ko atumva ibyabo bityo natorwa azahita akura Igihugu cye muri iyo ntambara.

Amerika ni kimwe mu bihugu bikomeje gutuma iyi ntambara itarangira, gitanga inkunga nyinshi y’intwaro kuri Ukraine, ni mu gihe iyi ntambara yatangijwe n’Uburusiya buvuga ko buri kwirwanaho  kuko bwakekaga ko ibihugu byibumbiye muri Otani bishobora kuyirasaho byinjiriye muri Ukraine nk’Igihugu  gituranyi cy’Uburusiya.

Ku wa 24 Nzeri, Kandida Perezida Donald Trump yavuze ko naramuka atowe, intambara igomba guhita ihagarara byihuse.

Yagize ati “Biden na Kamala nibo badushyize muri iyi ntambara, ariko ntibabasha kuyituvanamo. Ndakeka ko tuzahera muri iyi ntambara nindamuka ntabaye Perezida. Nimba Perezida nzayirangiza. Tugomba kuyivamo.”

Ibi bije bikurikira ibyo Trump yavuze mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho yavuze ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ashaka ko Kamala Harris ari we utsinda amatora ku mwanya wa Perezida wa Amerija ngo intambara ikomeze.

Yavuze ko bibabaje uburyo buri gihe iyo Zelenksy agiye gusura Amerika, ahavana miliyari 60$ z’inkunga yo gukomeza intambara.

Perezida wa Ukraine Zelensky yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iyi minsi, rukaba ari urugendo rugamije guhura n’abayobozi b’icyo gihugu ku buryo bakomeza kumushyigikira mu ntambara. Byavugwaga ko Zelensky ateganya guhura na Trump muri Amerika icyakora abo ku ruhande rwa Trump babihakanye.

Kuva mu ntagiriro za 2022, Amerika imaze gutera inkunga  Ukraine asaga Miliyari 56 z’Amadorari mu rwego rwo gukomeza Intambara.

Ni mugihe biteganyijwe  ko Amerika itangaza izindi miliyoni 375$ yo gukomeza gufasha Ukraine guhangana n’u Burusiya, ibi Trump akaba atabikozwa  kuko abona uwo bahanganye Harris Kamala ashyigikiye iyo ntambara nk’umuntu ukomoka mu ishyaka rimwe na Joe Biden, Perezida wa Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *