Lewis Hamilton yahishuye itotezwa yagiriwe mu ishuri akiri muto ryatumye ahungabana
Umukinnyi w’icyamamare w’umukino wo gusiganwa ku modoka nto uzwi nka Formula 1, Lewis Hamilton yahishuye agahinda k’ihubangana yagize kuva akiri muto, aho ngo yahanganye n’ubuzima bwo mu mutwe ‘igihe cyose’ ndetse avuga n’igitutu yagize cyo gusiganwa mu marushanwa n’itotezwa yakorewe akiri mu ishuri.
Uyu mugabo wabaye icyamamare ku Isi mu gusiganwa mu modoka nto, yabigarutseho mu kiganiro yahaye Sunday Times aho yavuze ko ihungabana rye ryareye mu buto.
Hamilton w’imyaka 39, yavuze ko yagize ‘ibihe bigiye bitandukanye byamugoye’ mu myaka 20 ishize, akavuga ko urugamba rwe n’ubuzima bwo mu mutwe rwatewe no gutotezwa ku ishuri ndetse n’igitutu cyaturutse no gusiganwa.
Uyu mwongereza ariko uvangiye ababyeyi, mbere yavuze ko yahuye n’ivanguramoko akiri umwana wakurira mu Mujyi wa Stevenage uherereye mu Bwongereza.
Yatangarije Sunday Times ati: “Igihe nari mfite imyaka 20, nagize ibihe bitandukanye bigoye rwose. Ndashaka kuvuga, Nahanganye n’ubuzima bwo mu mutwe bwibasiye ubuzima bwanjye bwose.
“[Nagize akababaro. Kuva nkiri muto cyane, igihe nari mu myaka 13. Ndatekereza ko byari igitutu mu gusiganwa no kurwanira ku ishuri. Gutotezwa. Nta muntu n’umwe naganirije ibi. ”
Ubwo yabazwaga kuri ibyo bibazo yagize nimba hari uwo yegereye akabiganiriza, Hamilton yagize ati: “Naganiriye n’umugore umwe, mu myaka yashize, ariko nticyo yamfashije mu by’ukuri. Uyu munsi ndashaka kubona undi muntu.”
Hamilton, uzerekeza gukorera muri Ferrari mu mpera za shampiyona nyuma y’imyaka 12 akorana cyane muri Mercedes, yavuze ko kuri ubu ari “ahantu heza, yaba ku mubiri no mu mutwe”.
Ni amasezerano yagiranye na Ferrari bivuze ko yiteguye gusiganwa mu myaka 40 ariko Hamilton, usanzwe ari ingaragu, yavuze ko yifuza kugira umuryango.
“Umunsi umwe. Ntabwo nashoboye gukora ibyo nkora ku rwego nkora uyu munsi hamwe nibyo. Zimwe mu ncuti zanjye magara ibyiza maze kubabonaho ni ukugira urubyaro kandi ndabona ko ari bidasanzwe.
“Kandi icyongeyeho abishywa banjye ni bake. Hazabaho igihe n’ahantu habo, kandi sinjye uzarota icyo igihe kigeze. Ariko ubu mfite icyo nkwiriye gukora.”