Umunya-Nigeria Joe Boy ategerejwe i Kigali mu gusoza indirimbo yakoranye na Bruce Melodie

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria umaze kuba izina mu njyana ya ‘Afrobeat’ na ‘RnB’ muri rusange, Joeboy, ategerejwe i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024.

Joeboy araba aje mu Rwanda kurangiza umushinga w’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie aho bazafata n’amashusho yayo.

Ni indirimbo Bruce Melodie yakoranye na Joeboy izaba iri kuri album yise ‘Colourful generation’ bivugwa ko izajya hanze bitarenze uyu mwaka.

Bruce Melodie agiye gukorana indirimbo na Joeboy nyuma yo gukorana indi na Bien-Aimé Sol bise ‘Iyo Foto’ ikomeje no gukora amateka dore ko mu minsi ibiri gusa yari imaze kuzuza abantu miliyoni bayirebye kuri You Tube.

Joseph Akinwale amazina nyakuri ya Joeboy, akaba yaramamaye mu ndirimbo nka Alcohol, Beginning, Call, Focus, Baby, All For You n’izindi zitandukanye.

Ntabwo ari ubwa mbere Joeboy araba ageze mu Rwanda, kuko yahageze bwa mbere muri Gashyantare 2020 ubwo yari yatumiwe muri Kigali Jazz Junction.

Yaje kuhagaruka ku wa 23 Nyakanga 2022 ubwo yari afite igitaramo muri BK Arena ndetse agaruka ku wa 03 Ukuboza 2022 ubwo yari aje mu bitaramo bya “Kigali Fiesta Live Concert”.

Umuhanzi Joey Boy ategerejwe i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *