Ibirego bishinjwa P. Diddy byajemo n’umwana w’imyaka 9 wafashwe ku ngufu

Ibirego umuraperi P. Diddy ashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byikubye biva kuri bitatu byiyongeraho ibindi bishya 120 harimo n’umwana w’imyaka icyenda w’umuhungu wafashwe ku ngufu.

Ibirego umuraperi P. Diddy ashinjwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byikubye biva kuri bitatu byiyongeraho ibindi bishya 120 harimo n’umwana w’imyaka icyenda w’umuhungu wafashwe ku ngufu.

Kuri uyu wa 01 Ukwakira 2024, nibwo umunyamategeko Tony Buzbee wo mu rugaga rw’abavoka muri Houston yakoresheje ikiganiro n’itangazamakuru avuga ibintu byinshi kuri Diddy byatunguranye.

Muri iki kiganiro, yavuze ko afite ibirego 120 agiye gushyikiriza  urukiko bishinja Diddy, ashimangira ko atari byo gusa, kuko ngo yakiriye byinshi bimwe arabireka kuko nta bimenyetso bihagije bamuhaga.

Yavuze ko ibyo birego ari iby’abagore n’abagabo bafashwe ku ngufu, ariko hakaba harimo n’iby’abana bato harimo umuhungu ufite imyaka icyenda wafashwe ku ngufu na Diddy amusezeranya kumufasha mu muziki.

Tony Buzbee yavuze ko umunsi urubanza ruzatangira, abantu bazumvamo andi mazina akomeye ku rwego rumwe n’urwa Diddy cyagwa se anamurenze.

Ibirego Tony Buzbee yakiriye yavuze ko byabaye hagati y’umwaka wa 2000 na 2010 aho abahohotewe bari hagati y’imyaka 9 na 38.

Uyu munyamategeko mu Cyumweru cyashize akaba ari bwo yari yatangaje ko afite ibirego birenga 50 yitegura gushyikiriza urukiko ndetse icyo gihe yari yavuze ko abo Diddy yahohoteye yabikoraga mu buryo buteye ubwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *