Uwishe umunyamakuru wa Radio Maria ahawe amadorali 5 yafashwe

Mu ijoro rya tariki 27 Nzeri 2024, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Edmond Mbarushimana Bahati wakoreraga Radio Maria, aho yiciwe mu gace ka Ndosho muri Komini Karisimbi ubwo yari avuye mu kazi. Ababonye umurambo we bahamije ko yarashwe.

Umwe mu bakekwaho kwica Umuyobozi Mukuru wakoreraga Radio Maria i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yishyuwe amadolari ya Amerika atanu (6700 Frw) kugira ngo akore iki cyaha.

Nyuma y’iperereza, kuri uyu wa 30 Nzeri, Polisi n’igisirikare bikorera mu mujyi wa Goma byeretse itangazamakuru abantu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Bahati barimo umusore witwa Dieume Bauma.

Bauma yatangaje ko yinjiye mu mugambi wo kwica Bahati abisabwe n’umurwanyi wo mu ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro rya Wazalendo, Elisha Emedy Alias Mamadou uvugwaho kugirana amakimbirane n’uyu munyamakuru.

Yagize ati “Nari mu rugo, Elisha Emedy alias Mamadou wakoze iki cyaha, arampamagara, ampa amadolari atanu kugira ngo nice uyu munyamakuru, nyuma y’aho bagiranye amakimbirane ntazi.”

Umunyamakuru Bahati wakoreraga Radio Maria yishwe arashwe

Yarashe uyu munyamakuru amasasu abiri mu gatuza.

Meya w’umujyi wa Goma, Kamand Kapend Faustin, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu asabwa kwica mugenzi we kugira ngo yishyurwe amadolari atanu y’amadorali akunze gukoreshwa muri kiriya gihugu, asobanura ko inzego z’umutekano zigiye guhagurukira kurushaho abagizi ba nabi kugira ngo bagezwe mu butabera.

Dieume Bauma uvugwaho kwishyurwa amadorali 5 akica umunyamakuru Bahati wakoreraga Radio Maria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *