Meteo Rwanda yaburiye abaturage umuyaga uteganyijwe ushobora gushyira benshi mu kaga
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati ya tariki 3-4 Ukwakira 2024, mu gihugu hose hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko kuva kuri metero 6 kugeza kuri metero 13 ku isegonda.
Mu itangazo rya Meteo Rwanda bubinyujije ku rubuga rwa X, bwibukije inzego zitandukanye ndetse n’abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka kuri uwo muyaga.
Bugira buti: “Meteo Rwanda irashishikariza inzego zifite mu nshingano gukumira ibiza ndetse n’Abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi, hashingiwe ku byegeranyo by’amakuru y’iteganyagihe.”
Umuyaga uri hejuru ya 12m/s, uteganyijwe mu Turere twa Kirehe, Rutsiro, mu bice by’Amajyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Nyamasheke ndetse no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Karongi na Musanze.
Umuyaga mwinshi uri hagati ya 8m/s na 12m/s uteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ukuyemo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Akarere ka Rwamagana no mu Burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, uteganyijwe kandi mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba ndetse n’iby’Akarere ka Musanze, mu Majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu Burengerazuba bwa Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Burera.
Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya 6m/s na 8m/s.
Ubuyobozi bwa Meteo Rwanda bwanagarutse ku ngaruka ziterwa n’umuyaga mwinshi zirimo kuguruka kw’ibisenge bitaziritse neza, kugwa kw’amashami y’ibiti ndetse na Serwakira.