Gen Muhoozi yikomye Ambasaderi wa Amerika muri Uganda wubahutse Se

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’imfura ya Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko Uganda agiye guhangana na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihugu ashinja kubahuka Se.

Ni mu magambo arimo amagambo adaca ku ruhande Gen Muhoozi yanyujije mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Bavandimwe banya-Uganda, ni inshingano zanjye zikomeye kubamenyesha mwese ko twe nk’igihugu turi hafi guhangana bikomeye na Ambasaderi wa Amerika uriho mu gihugu cyacu, ku bwo kubahuka Perezida wacu dukunda kandi twishimira ndetse no gutesha agaciro itegekonshinga rya Uganda.”

Gen Muhoozi ntiyigeze asobanura amakosa Ambasaderi William Popp yaba yarakoze.

Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni icyakora yikomye uriya mudipolomate, nyuma y’umunsi umwe Ambasade ya Amerika i Kampala itangaje ko hari abapolisi ba Uganda Washington yafatiye ibihano ibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Aba bashinjwa iyicarubozo, ubugome, ibikorwa bya kinyamaswa ndetse no gutanga ibihano bikakaye barimo Bob Kagarura, Alex Mwine, Elly Womanya na Hamdani Twesigye bose basanzwe ari abapolisi bakuru muri Uganda.

Ibihano bafatiwe birimo kuba bo n’imiryango yabo batemerewe gukandagira muri Amerika.

Iki gihugu kandi kimaze igihe cyarafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru muri Uganda ndetse n’abayobozi baho kibashinja guhonyora uburenganzira bwa muntu n’ibyaha bya ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *