Umukinnyi wa Rayon Sports n’uwa Gorilla Fc basezerewe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Torsten Spittler yatangiye gusezerera bamwe mu bakinnyi barimo Nsabimana Aimable w’ikipe ya Rayon Sports na Muhawenayo Gad ukinira Gorilla Fc.

Ku ruhande rwa Nsabimana Aimable yasezerewe kubera impamvu y’imvune nk’uko byagaragaye ubwo ikipe ye ya Rayon Sports yahuraga na Rutsiro FC, uyu mukinnyi akava mu kibuga ubona yagize imvune.

Naho Muhawenayo Gad bivugwa ko umutoza atakunze imikinire ye dore ko yaranahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Kuwa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, nibwo umutoza Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 39 azifashisha mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho azakina imikino ibiri n’ikipe ya Benin.

Ni urutonde rw’agateganyo rwagaragayeho bamwe mu bakinnyi bashya bari bahamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe y’igihugu, aho twavugamo nka Johan Marvin Kury waturutse mu Busuwisi.

Aba bose barimo abakina shampiyona y’imbere mu gihugu n’abake bakina hanze, bakomeje kugenda baza bitabira umwiherero wo kwitegura iyo mikino ibiri twavuze haruguru.

Mu bahamagawe baturuka hanze, harimo Manzi Thierry ukinira Al Ahli Tripoli yo muri Libya na Ntwari Fiacre umunyazamu ufatira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo.

Ni mugihe abandi barimo Kapiteni w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ Djihad Bizimana, Jojea Kwizera n’abandi bagitegerejwe gusanga abandi mu mwiherero.

Kimwe na Aimable na Gad hari n’abandi bakinnyi bashobora gusezererwa mbere yo guhaguruka hano mu Rwanda tariki 7 Ukwakira 2024 berekeje mu gihugu cya Cote D’Ivoire, aho ikipe y’igihugu ya Benin yakirira imikino yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *