Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wasubitswe
Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukwakira 2024, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB) kimaze gutangaza ko umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi byasubitswe.
Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze, cyavuze ko uyu muhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wari uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024 byasubitswe.
Abana b’Ingagi bari bagiye kwitwa amazina ku nshuro ya 20.
Ni umuhango usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Uyu muhango witabirwa n’abayobozi batandukanye, abashyitsi baba baturutse hirya no hino ndetse n’abaturage baba baje kwihera ijisho ibi birori biba rimwe mu mwaka.
RDB ntiyakomoje ku mpamvu nyiri izina yo gusubika iki gikorwa cyari kigeze kure cyitegurwa, gusa ivuga ko mugihe cya vuba amatariki mashya azatangazwa.
Abana b’Ingagi bateganyijwe kwitwa amazina uyu mwaka 2024, ni 22 nk’uko byemejwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere.