Kanye West yashinjwe gushaka kurya umwana na Nyina

Umuraperi Kanye West akomeje gushinjwa ibyaha byinshi birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushaka kuryamana n’ababyeyi babo abamaze kuryamana nabo.

Nyirabukwe wa Kanye West, Alexandra Censori, yagaragaye bwa mbere kuri uyu wa mbere, tariki ya 14 Ukwakira, nyuma yuko bigaragaye ko uyu muraperi bivugwa ko amwibasiye akamuvugaho amagambo atari meza.

Bivugwa ko Kanye w’imyaka 47 yabwiye umugore we Bianca Censori ko ashaka kuryamana na Nyina mu gihe rwose yaba arimo kubireba, uyu wahoze ari umukunzi we avuga ko biri mu byamugoye kubyakira.

Ubwo yegeraga Daily Mail ikorera muri Australia, Kuri uyu wa mbere, mu Muji wa Melbourne, Alexandra yavuze ko ntakintu aza kugira icyo atangaza mu makuru aheruka kuvugwa ku mukwe we maze amusaba kubigira ibanga.

Ibi bibaye nyuma y’uko umukinnyi Lauren Pisciotta wahoze ari icyamamare ku rubuga rwa OnlyFans yareze Kanye West muri Kamena kubera ko yaba yaramuhohoteye akamufata ku ngufu kandi agakomeza kumukurikirana mu gihe yamukoreraga mu mwaka 2021-22.

Mu ijoro ryo ku wa gatanu, tariki ya 11 Ukwakira, Lauren yatanze ibirego byinshi mu rukiko byahinduwe biri mu mpapuro 88 bibangamira ibirego bishya.

Bivugwa ko muri ibyo birego birimo n’imvugo Kanye West yakundaga gucyurira abo yabaga amaze kuryamana nabo ababwira ko ashaka gukorana imibonano mpuzabitsina n’aba Nyina babo.

Bivugwa kandi ko yohereje Lauren amashusho ku ya 28 Nzeri 2022, y’ikiganiro bagiranye cyanditse hagati ye na Bianca kijyanye no gushaka kuryamana na Nyina.

Ibi bigaragara mu kirego cyasobanuye na Lauren wavuze inyandiko Kanye West yandikiye Bianca agira ati “Ndashaka kuryamana na Nyoko, mbere y’uko agenda”.

Icyo gihe Bianca yari muri Amerika ku byerekeye akazi, naho Nyina Alexandra, yari yagiye gusura i Los Angeles avuye muri Australia.

Lauren yavuze ko Bianca yasubije Kanye West mu nyandiko bagiranye yamaganira kure ibyo yamubwiraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *