MINEDUC yashyize hanze andi mabwiriza mashya arebana na Marburg mu bigo by’amashuri

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ibikorwa byo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe, inakomorera imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa bihuza benshi.

Hashize iminsi minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ishyizeho amabwiriza agenga amashuri arimo ko ababyeyi bagomba guhagarika kujya gusura abana babo mu mashuri, no gusaba ibigo by’amashuri kugira uburyo bwo gupima no gukurikiranira hafi ubuzima bw’abanyeshuri hagamijwe ku barinda.

Nyuma y’aho iyi minissiteri itangarije ko icyorezo cya Marburg cyatangiye kugenza make kubera ingamba zihuriyeho zo kugikumira, kuri ubu yashyizeho andi mabwiriza avuguruye ibigo by’amashuri bisabwa kubahiriza kugirango guhashya Maburg bigerweho byuzuye.

Ubu noneho gusura abanyeshuri bacumbikiwe ku mashuri ubu birasubukuwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *