Minisitiri Amb Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Israel Mbonyi kuzakorera igitaramo muri Stade Amahoro

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagiriye inama umuramyi Israel Mbonyi kuzakorera igitaramo cye ‘Icyambu Season 3’ muri Stade Amahoro isanzwe yakira abantu ibihumbi 45, aho kuba muri Bk Arena nk’uko yarasanzwe ahakorera.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe ibi yabigarutseho abinyujije ku rukuta rwa X, aho yavuze ko inyubako ya Bk Arena kuri ubu itagifite ubushobozi bwo kwakira abakristu gusa b’uyu muhanzi usanzwe uhembura benshi mu ndirimbo ze zo guhimbaza Imana.

Yagize ati “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakristu n’abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza🤗! Icyambu Season 3 🔥25/12/2024”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Israel Mbonyi kuzakorera igitaramo muri Stade Amahoro

Ibi Olivier abivuze nyuma y’uko Israel Mbonyi ateguje abakunzi be igitaramo asanzwe akora mu mpera z’umwaka ku munsi wa Noheli kimaze kuba kimenywabose nka ‘Icyambu Live Concert’, aho ibitaramo bibiri biheruka n’ubundi yabikoreye mu nyubako igezweho y’imyidagaduro ya Bk Arena yabaga yakubise yuzuye.

Israel Mbonyi afite amateka atarakorwa n’undi muhanzi wese nyuma yo kugurisha amatike y’igitaramo cye cya mbere yakoreye muri Bk Arena isanzwe yakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza, muri ‘Icyambu Season 1’ agashira ku isoko mbere.

Abenshi bagiye babigarukaho bagaragaza akababaro basaba Mbonyi kuzajya akorera igitaramo cye ahagutse kuko baba bifuza gutaramana nawe mu ndirimbo nyinshi ziwe zakunzwe nka ‘Ni Nasiri’ n’izindi nyinshi.

Israel Mbonyi afite amateka atarakorwa n’undi muhanzi wese mu Rwanda nyuma yo kuzuza Bk Arena inshuro ebyiri

Mbonyi kandi icyo wamumenyaho ni uko ariwe muhanzi kuri ubu ukurikirwa cyane ku rubuga rwa YouTube mu Rwanda na miliyoni 1.46 aho yamaze guca kuri Meddy bari bahanganiye uyu mwanya ukirikirwa na miliyoni 1.43.

Ni amateka akomeje kugenda yubaka nyuma y’uko ahinduye uburyo yaririmbagamo indirimbo ze akazishyira mu rurimi rw’igiswahili ibintu byagiye byagura umuziki we umunsi ku munsi agakundwa cyane mu Karere duherereyemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *