RBC yagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 12 bangana na 51% bakoze imibonano mpuzabitsina mu mwaka 2023
Minisiteri y’Ubuzima yagiranye ikiganiro n’Abadepite ku ngingo ebyiri zirimo iyerekeye gutwitira undi n’irebana no kwemerera ingimbi n’abangavu uburenganzira busesuye kuri serivisi zo kuboneza urubyaro.
Ni mu biganiro mpaka byabaye aho abadepite batangiye gusuzuma mu mizi umushinga w’itegeko rivugurura irigenga serivise z’ubuvuzi mu Rwanda.
Zimwe mu ngingo nshya zikubiye muri uyu mushinga w’itegeko, zirimo iyerekeye uburyo umugore ashobora gutwitira undi mu gihe we n’uwo bashakanye bifuza umwana ariko bakaba badashobora kumubyara mu buryo busanzwe.
Indi ngingo nshya yerekeye korohereza abangavu kubona serivise zo kuboneza urubyaro mu buryo burushijeho kuborohera, abadepite basabye ko izi ngingo zombi zasuzumanwa ubushishozi.
Ku ngingo yo gutwitira undi, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko bizakorwa hubahirizwa amahame y’ubuvuzi.
Naho ku ngingo irebana n’uburenganzira busesuye ku kuboneza urubyaro ku bangavu n’ingimbi, itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo muri kamena 2024 rivuga ko izo serivisi zihabwa umuntu ufite imyaka y’ubukure ari yo 18.
Ariko Minisitiri w’Ubuzima avuga ko basanze hakwiye kubaho umwihariko, kubera impamvu zirimo no kugabanya inda ziterwa abangavu.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko itegeko ryatowe mu 1998 ryerekeye ubuhanga bwo kuvura ritakikijyanye n’igihe kubera iterambere ryihuse mu buvuzi ari yo mpamvu naryo ririmo kuvugururwa.