Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye icyemezo cyo ku guharika amasezerano n’u Bubiligi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gashyantare 2025, u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika burundu amasezerano y’imikoranire yarifitanye n’igihugu cy’u Bubiligi.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo guhagarika ubutwererane n’u Bubiligi, kubera ko imyitwarire y’iki Gihugu ibangamiye ibyemezo byagiye bifatwa ku birebana n’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Alain Mukuralinda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse imikoranire mu by’iterambere n’u Bubiligi kuko bwahisemo gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo kwifashishwa mu bikorwa by’iterambere.

Mukuralinda yagize ati: “Hari ibyemezo byafashwe cyangwa se amatangazo yakozwe n’Umuryango wunze Ubumwe bwa Afurika, SADC na EAC iyo miryango ihuriye hamwe igerageza kureba ukuntu icyo kibazo cyakemuka binyuze mu nzira y’ibiganiro na dipolomasi.”

Yakomeje avuga ko hari ibindi bihugu usanga aho gushyigikira ibyo byemezo, bica inyuma bijya gusaba ko u Rwanda rukomatanyirizwa ku mfashanyo cyangwa mu mibanire rufitanye n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Ati: “Ibyo ni ibintu byakozwe biranamenyekana u Rwanda rugenda rubimenya, rugenda rubyihanganira […..] Ntiwaba rero uvuga ngo ufitanye amasezerano y’ubutwererane n’Igihugu runaka ngo nurangiza uce inyuma ruhinga ujye kubasabira ko abandi bayahagarika kubera ibibazo bya politike.”

Alain Mukuralinda yavuze ko ibibazo by’iterambere bitari bikwiye kuvangwa n’ibibazo bya politike cyangwa se ngo bigirwe ibikangisho.

Ibyo byose nibyo u Rwanda rwahereyeho ruvuga ko izo mbaraga u Bubiligi buri gukoresha mu gushaka ko ruhagarikirwa inkunga, bigaragaza ko nta bufatanye mu bijyanye n’iterambere bugikenewe hagati y’impande zombi ndetse rushimangira ko rushingiye kuri ibyo ruhagaritse imikoranire yose n’u Bubiligi muri gahunda zigamije iterambere kuva mu 2024-2029.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *