Perezida Tshisekedi yatangiye gushaka ubuhungiro mu gihe igihugu cye bikomeje kuzamba

Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari amakuru avuga ko yaba yerekeje mu gihugu cya Angola mu ibanga kugira ngo asabe ubuhungiro dore ko ibintu bikomeje kuzamba mu gihugu cye.

Amakuru aravuga ko Tshisekedi wari wagiye muri icyo gihugu yemerewe na Angola ubuhungiro bw’igihe gito, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ahunga.

Tshisekedi yijejwe ubuhungiro, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare yagiriraga urugendo rw’ibanga i Luanda muri Angola.

Iby’ubuhungiro byaje kumenyekana ubwo, Umunyamakuru Pero Luwara ukunze gushyira ku karubanda amakuru y’ibanga yerekeye Tshisekedi n’umuryango we, wabaye uwa mbere nyuma yo gutangaza ko Perezida wa RDC yagiye muri Angola rwihishwa, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X saa 12:16.

Ni Tshisekedi wavuye i Kinshasa saa 09:58 aherekejwe n’itsinda ry’abajyanama be, akaba yari mu ndege yari itwawe n’abapilote b’Abarusiya.

Perezidansi ya Angola yemeje ko Tshisekedi koko yari i Luanda, biciye mu mafoto ye ari kumwe na Perezida João Lourenço yashyizwe ku rubuga rwa Facebook rw’Ibiro bya Perezida Lourenço.

Perezida Lourenço kandi yarasanzwe ari umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku makimbirane akomeje kubahanganisha, umwanya aherutse gusimburwaho.

Tshisekedi yagendereye Angola mu gihe ibintu bikomeje kumuzambana, dore ko inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo birimo imijyi ya Goma na Bukavu ziheruka kwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC.

Perezida Tshisekedi yatangiye gusaba ubuhungiro
Perezida Tshisekedi yagaragaye arikumwe na Lourenço ubwo yamusuraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *