Iby’ingenzi wamenya ku Mujyi wa Kamanyola ufite amateka akomeye M23 yafashe

Amakuru yatanzwe n’abaturage bahatuye bavuze ko abarwanyi ba M23 binjiye mu mujyi muto wa Kamanyola uri ku mupaka wa DR Congo, u Burundi n’u Rwanda mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Kamanyola muri teritwari ya Walungu iri ku ntera kilometero 45 mu majyepfo ya Bukavu na kilometero zigera kuri 70 mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira ku kiyaga Tanganyika.

Igisirikare cya FARDC ntacyo cyasubije ubusabe bwa BBC ku makuru y’ifatwa rya Kamanyola.

Radio RFI ivuga ko ku wa kabiri habaye imirwano hagati ya M23 n’ingabo z’u Burundi zari zikambitse i Kamanyola mbere y’uko izo ngabo zisubira inyuma.

Ingabo za DR Congo zavuye i Bukavu n’izari ku mupaka wa Kamanyola bivugwa ko hashize iminsi zarahungiye mu mujyi wa Uvira mu majyepfo.

Kamanyola ni agace kari mu kibaya cya Rusizi gafite amateka y’imirwano ikomeye yahabereye mu 1964 ubwo ingabo za Armée Nationale Congolaise za Mobutu Sese Seko zatsindaga zikarangiza ukwigomeka kw’inyeshyamba za Pierre Mulele. Muri uyu mujyi hari ishusho nini y’abasirikare yibutsa ayo mateka.

Kamanyola yari izwi nk’umujyi wakundwaga byihariye n’uwari Perezida Mobutu Sese Seko, ndetse stade nini muri DR Congo – Stade des Martyrs de la Pentecôte ijyamo abantu barenga 80,000 – icyuzura mu 1994 yiswe Stade Kamanyola, iryo zina rihindurwa mu 1997 Mobutu akuwe ku butegetsi.

Uretse Stade, Mobutu yari afite ubwato bunini bwe bwite yaguze mu Bubiligi yise Kamanyola – nabwo Laurent-Désiré Kabila yahinduriye izina bukitwa Lemera – Mobutu yari afite kandi Division yihariye ya gisirikare yitwa “Division Kamanyola”.

Abanyamateka batandukanye bavuga ko mu rugamba rwa Kamanyola mu 1964 ingabo za leta zari ziyobowe na General Major Mobutu Sese Seko ubwe wari umugaba w’ingabo za Congo icyo gihe, mbere yo gufata ubutegetsi mu 1965, nyuma mu 1971 igihugu agihindurira izina akita Zaïre.

Gufata Kamanyola kwa M23 – nyuma y’iminsi micye ifashe Bukavu – bituma benshi bavuga ko M23 irimo kumanuka isatira umujyi wa Uvira, wa kabiri mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Hagati aho, ku ruhembe rwo mu majyaruguru, ku wa kabiri havuzwe imirwano muri teritwari ya Lubero hagati ya M23 n’ingabo za leta nk’uko bivugwa n’igisirikare. Muri iyi teritwari, M23 bizwi ko igenzura agace ka Alimbongo kuri 50km uvuye mu mujyi muto wa Lubero centre na hafi 100km uvuye mu mujyi wa Butembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *