AMAFOTO: Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko

Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we witwa Niyonshuti Valens.

Uyu muryango warusanzwe ubana ariko binyuranyije n’amategeko bakaba bahisemo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Musengamana Béatha yasezeranye n’umugabo we mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi.

Indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yabaye amateka kuri uyu mugore ubwo yayikoraga mu rwego rwo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu 2024.

Musengamana Béatha ni umwe mu bahanzi bahiriwe no gukora indirimbo imwe igahita imugira ikimenyabose. Uretse kuba yararirimbye mu birori byo kwamamaza Perezida Kagame, Musengamana ni umwe mu bahanzi banatumiwe gususurutsa abitabiriye ibirori byo kwishimira intsinzi.

Indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahinduye ubuzima bw’uyu mugore cyane ko yanahise ahabwa inzu yo guturamo yubatse mu Murenge wa Nyamiyaga ari naho asanzwe atuye.

Ni indirimbo Musengamana Béatha yakoze afatanyije n’itsinda ryitwa ‘Indashyikirwa mu Mihigo’ basanzwe baririmbana. Rigizwe n’ababyinnyi n’abaririmbyi batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe.

Mu 2023 nibwo Musengamana Béatha yashinze iri torero mu gihe biteguraga ibirori byo gutaha ku mugaragaro amazi meza abaturage batuye mu Kagari k’iwabo bari bubakiwe n’Akarere ka Kamonyi.

Photo: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *