Guverinoma y’u Rwanda yanenze Amerika ibihano yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe ibihano mu rwego rw’ubukungu.
Amerika ivuga ko James Kabarebe ari umuhuza w’umutwe wa M23 na Leta y’u Rwanda, bityo ihita yahise imufatira ibihano.
Uyu muyobozi wahoze ari n’umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda mu gihe kirekire asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Leta y’u Rwanda, binyuze mu muvugizi wayo Madamu Yolande Makolo, yatangaje ko ibyo bihano bidakwiye kandi ntaho bishingiye.

Makolo yagize ati: “Ibihano nta shingiro bifite. Umuryango Mpuzamahanga ukwiriye gushyigikira imbaraga Akarere gashyira mu kugera ku gisubizo cya politike cyo kugarura amahoro muri aka Karere aho kuzikoma mu nkokora”.
Kuri Makolo, ibihano ntibishobora kuba umuti w’ikibazo kimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Yemeza ko iyo ibihano biza biba umuti mwiza w’ibibazo bya kiriya gihugu, ubu kiba gitekanye.
Ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko ibibera muri DRC ari ikibazo kiri hagati y’abayobozi b’abayoborwa.
Kuba abagize M23 ari bamwe mu basanzwe batuye muri DRC, bakavuga ko bahejwe mu buzima bw’igihugu cyabo, nibyo byatumye begura intwaro barasana na Leta ya Kinshasa.
Abayobozi ba M23 barimo n’Umuvigizi wayo Lawrence Kanyuka nibo babyemeza batyo kandi uyu nawe yafatiwe ibihano na Amerika.
U Rwanda ruvuga rushize amanga ko rwashyizeho ubwirinzi ku mupaka warwo na DRC kuko hari abanzi barwo icumbikiye bagize umutwe wa FDLR .
Ruvuga ko bafite intego yo kurutera no gukomeza Jenoside yakorewe Abatutsi basize bakoze mu mwaka wa 1994.
Perezida Paul Kagame avuga ko nta yandi mahitamo Abanyarwanda bafite atari ayo kwirindira umutekano.
