Ibyo wamenya ku ikipe y’u Rwanda na Senegal zigiye guhura zihatanira itike y’igikombe cy’Afurika (Afrobasket2025)
Ikipe y’u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cyo mu 2025, window ya 3. Ni umukino uteganyijwe ku isaha ya Saa Kumi z’umugoroba (16h00) z’i Kigali.
Uyu mukino urabera ahitwa Salle IBN Yassine i Rabat muri Maroc.
Ni umukino uraza kuyoborwa n’abasifuzi barimo TABOUBI, Amir wo muri Tunisia, EIUBA Claudio ukomoka muri Angola na HOUNGBEDJI Silver Jacques wo muri Benin.
Mugihe komiseri w’umukino azaba yitwa ZOTCHI, Komlan Abel Alexis.
Mu mukino ubanza wahuje ibihugu byombi, muri window ya 2, wabaye tariki 22 Ugushyingo 2024, ikipe y’igihugu ya Senegal yakiniraga mu rugo yatsinze iy’u Rwanda amanota 81-59.
Aho agace ka mbere ku mukino karangiye Senegal ikayoboye n’amanota 20 kuri 18 y’u Rwanda.
Agace ka kabiri ku mukino karangiye Senegal n’ubundi ikayoboye n’amanota 23 kuri 14 y’u Rwanda.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka Senegal ifite amanota 43 kuri 32 y’u Rwanda.
Agace ka gatatu, Senegal yari mu rugo yirinze gukora amakosa ikomeza kuyobora kuko karangiye igatsinze amanota 21 ku 10 y’u Rwanda.
Ni mugihe agace ka Kane ari nako ka nyuma karangiye amakipe yombi atsinze amanota 17-17.
Muri uyu mukino Youssou Ndoye ukinira Senegal, ni we watsinze amanota menshi (14), naho Robbenys Williams ku ruhande rw’u Rwanda atsinda amanota 12.
Abakinnyi babanje mu kibuga mu mukino uheruka ku mpande zombi:
Rwanda
6 William Robeyns
8 Antino Alverazes Jackson
10 Cadeau de Dieu Furaha
34 Dieudonne Ndayisaba Ndizeye
55 Osborn Shema
SENEGAL
0 Brancou Badio
29 Gora Camara
43 Amar Sylla,
45 Karim Mane
77 Moustapha Diop
Senegal nta mpinduka nshya yakoze ku rutonde rw’abakinnyi yari yakoresheje mu mikino ya wa 2 n’iy’ubu. Ku rundi ruhande rw’u Rwanda rwongeyemo amasura mashya, aho rwongeyemo; Mpoyo Axel na Ntore Habimana ndetse na Bruno Shema utari wakoreshejwe ubushize.
Senegal niramuka itsinze u Rwanda, irahita ibona itike y’igikombe cy’Afurika.
U Rwanda rukeneye gutsinda imikino 2 kugira ngo rwizere kubona itike ya Afrobasket 2025. U Rwanda rwabona iyi tike mu gihe rwaba rutsinze umukino umwe, Gabon yo igatakaza imikino yose uko ari 3.
Senegal iyoboye itsinda C n’amanota 6, aho yatsinze imikino 3 yose yakinnye muri Window 2.
U Rwanda ruri ku mwanya wa 3 n’amanota 4, aho yatsinze umukino umwe itsindwa 2, muri window 2.


