Umuvugizi wa M23 Col. Willy Ngoma yagize icyo avuga kuri Makanika wishwe na FARDC

Nyuma y’uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge yishwe n’igisirikare cya Congo FARDC, Willy Ngoma yagize icyo avuga ku bantu batangiye kuvuga ko umutwe wa M23 utazarohera ubwoko bw’Abanyamulenge.

Umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare Col. Willy Ngoma yavuze ko abatekereza ko bagiye kumaraho ubwoko bw’Abanyamulenge bibeshya agaragaza ko mu gihe cya vuba bazaba bafite uburenganzira bwo gutembera ahantu hose bashaka muri iki Gihugu.

Mu butumwa yanditse kuri X mu rurimi rw’Igifaransa Col Willy Ngoma yagize ati: “Genda ubwire abo batekereza ko bagiye gukuraho ubwoko bw’Abanyamulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo baribeshya. Abo mu bwoko bw’Abanyamulenge ni Abanyekongo, bari mu gihugu cy’Abakurambere babo, kandi vuba bazigenga babe bemerewe kugenda aho bashaka hose mu Gihugu”.

Urupfu rwa Col. Rukunda Michel waruzwi nka Makanika rwamenyekanye kuwa Kane tariki 20 Gashyantare 2025 aho yishwe na Drone bivugwa ko yoherejwe na FARDC.

Aya makuru yaje guhamwa n’abagize umuryango wa hafi wa nyakwigendera Col. Makanika.

Ni mu gitero cyagabwe ahitwa mu Gakangara, muri segiteri ya Ngandja, muri Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Twirwaneho ni umutwe w’urubyiruko rw’Abanyamulenge wishyize hamwe ukorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ukomeje kugaragaza ko ubu bwoko bukwiye kwirwanaho aho gukomeza kwicwa urusorongo.

Iki gitero cyagabwe mu rwego rwo guca intege Twirwaneho, kuko hari amakuru avuga ko iri hafi kwihuza n’umutwe wa M23 kugira ngo bakomezanye urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Umuvugizi w’igisirikare cya M23, Col. Willy Ngoma yagize icyo avuga ko rupfu rwa Col. Makanika
Col. Makanika yishwe mu gitero cya FARDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *