New Zealand: Minisitiri yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushinjwa gukorakora umukozi
Minisitiri w’ubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza ku kuboko k’umwe mu bakozi be mu cyumweru gishize, mu byavuzwe ko ari imyitwarire mibi ikabije.
Kuri uyu wa Mbere, Andrew Bayly yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye, avuga ko atari impaka ahubwo ko ari “ibiganiro bifatika”.
Kwegura kwe bibaye nyuma yo kunengwa mu kwezi ku Ukwakira gushize nyuma yo kwita umukozi w’urwengero rwa divayi umuntu udafite icyo amaze “loser” no kumujomba urutoki mu gahanga n’ibindi bitutsi byinshi.
Nyuma yaho uyu yaje gusabira imbabazi mu ruhame kubw’iyo myitwarire.
Gusa amakuru dukesha BBC ivuga ko uyu Andrew Bayly azakomeza kuba umudepite.