Perezida Kagame yaganiriye na David Lappartient uyobora (UCI) uburyo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiriye na David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi (UCI), ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikagera ku rwego rwa mbere rw’Isi ‘World Tour’.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ni bwo aba bayobozi bombi batangije isiganwa mpuzamahanga rya ‘Tour du Rwanda 2025’.

Nyuma yo gutangiza agace kabanza karyo (Prologue), Perezida Kagame na Lappartient baganiriye ku iterambere ry’iri Siganwa.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko baganiriye ku ifungurwa ry’ikigo cyo guteza imbere umukino w’amagare cyashyizwe mu Rwanda kizafasha mu kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyarwanda, abo ku Mugabane wa Afurika n’ahandi.

Perezida Kagame yaganiriye na David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku Isi uri i Kigali

Kuri iki Cyumweru, i Kigali ni bwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro aho kizaba gifite amashami mu Turere dutatu harimo aka Bugesera, Rwamagana n’aka Musanze.

Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku buryo Tour du Rwanda yazamurirwa urwego ikaba mu marushanwa ari ku rwego rwa kabiri rw’akomeye ku Isi no ku rwego rwa mbere rwa ‘World Tour’.

World Tour ni urwego rw’amarushanwa ahatse andi mu mukino w’amagare, kuko yitabirwa n’amakipe akomeye ndetse n’abakinnyi bakomeye.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025 kegukanywe n’Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Development nyuma yo gukoresha iminota itatu n’amasegonda 48.

David Lappartient ari i Kigali mu rwego rwo kureba uko isiganwa rya Tour du Rwanda rigenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *