Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS) rwungutse abakozi bashya barenga 500
Mu ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, riherereye mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abakozi bato b’uru rwego bagera kuri 546 bahuguwe mu gihe cy’amezi 9, barimo abakobwa 200 n’abagabo 346.
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha n’izindi nzego z’umutekano.
Abakozi bato b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bahawe inyigisho zirimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, gucunga umutekano no gukoresha intwaro, kwirwanaho badakoresheje intwaro, imikorere y’amagororero n’imyitwarire iboneye.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, yijeje ko RCS izakomeza gukorwamo amavugurura kugira ngo irusheho gutera imbere.
Yasabye abakozi b’urwego b’umwuga bashya gushyira mu ngiro ibyo bize no kwita ku mutekano w’Igihugu, uw’abari kugororwa no guhoza ku mutima inshingano bafite.



