Uko umugabo yafatanywe Cocaine igura arenga miliyoni 10 y’u Rwanda mu musatsi

Polisi yo mu gihugu cya Colombiya yafashe umugabo w’imyaka 40 wageragezaga kwinjiza mu ndege ibiyobyabwenge yabihishe munsi y’umusatsi w’umukorano.

Uyu mugabo yafashwe ku kibuga cy’indege cya Cartagena ku wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ubwo yari agiye kwerekeza i Amsterdam.

Ibikoresho bisuzuma byagaragaje ko yari afite 220g za cocaine zapakiwe mu dupaki duto, twari dutwikiriwe n’umusatsi w’umukorano polisi yise “narco wig”. Polisi ivuga ko iyi cocaine ifite agaciro ka 10,000 Euros (14,727,200 RWF) ku isoko ry’i Burayi.

Muri videwo yashyizwe ahagaragara, umupolisi agaragara akuraho uwo musatsi w’umukorano akoresheje amakasi, maze agaragaza izo paki za cocaine zahishwemo.

Polisi yemeje ko uyu mugabo yari asanzwe afite ibyaha bibiri by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.

Gen. Gelver Yesid Peña, Umuyobozi wa Polisi ya Cartagena yavuze ko amatsinda y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge akomeje gukoresha urubyiruko abizeza ko bashobora guca mu rihumye abashinzwe umutekano. Yongeraho ati: “Iyi nkuru igaragaza ko ibyo bidashoboka.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *