Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare ku gihugu cya Ukraine
Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida Zelenskyy yiyemeza kugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya.
Perezida Donald Trump yategetse “guhagarika” ubufasha bwa gisirikare Amerika iha Ukraine nyuma y’inama yagenze nabi igihe Trump yashakaga guhatira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kugirana ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya.
Umukozi muri perezidansi yavuze ko Trump yibanze ku kugera ku masezerano y’amahoro kugira ngo intambara imaze imyaka itatu u Burusiya bwatangije muri Ukraine irangire burundu, kandi yifuza ko Zelenskyy “yiyemeza” iyo ntego.
Uyu muyobozi yongeyeho ko Amerika “ihagarika kandi ikongera gusuzuma” inkunga zayo kugira ngo “irebe ko igira uruhare mu kugera ku gisubizo.”
Guhagarika inkunga ntabwo bivuze ko ari iherezo ry’imfashanyo za Amerika nkuko iyi nkuru dukesha Euronews ivuga.