U Rwanda rwafatiwe ibihano n’ikindi gihugu gikomeye ku Isi

Igihugu cy’u Rwanda cyongeye kwisanga cyafatiwe ibihano na Leta ya Canada mu rwego rw’ubukungu na politike nyuma yo kurushinja ko ingabo zarwo zirimo gufasha M23 ko bigize “guhonyora ubusugire” bw’ikindi gihugu.

Mu itangazo, abategetsi ba Canada bavuze ko icyo gihugu cyamaganye “ubwicanyi bukomeye mu burasirazuba bwa RDC” bavugamo ibirego byo gutera abasivile, impunzi, ingabo za ONU n’iz’akarere, hamwe “n’ubwicanyi mu kivunge no gushimuta”.

Advertisements

Canada ivuga ko “nk’ingaruka y’ibikorwa by’u Rwanda” mu burasirazuba bwa Congo yafashe ibyemezo byo:

Kuba ihagaritse gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Kuba ihagaritse ubufatanye n’u Rwanda bwa leta kuri leta mu bijyanye na business, n’ibijyanye no gufasha urwego rw’abikorera no gusubiramo ibyo kuba leta ya Canada yakwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda, n’ubusabe bw’u Rwanda bwo kwakira ibikorwa ahazaza.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko mu bivugwa na Canada harimo “ibirego by’ubwicanyi byo gusebya u Rwanda bitakwihanganirwa”, ko u Rwanda ruza gusaba leta ya Canada ibisobanuro kuri ibi.

Mu itangazo, u Rwanda ruvuga ko Canada nta buryo yavuga ko ishyigikiye umuhate w’akarere wo kugera ku mahoro “mu gihe ishyira ibirego by’ubwoko bwose ku Rwanda, ikananirwa kubaza leta ya DR Congo ibyo ikwiye kubazwa” – aha ivugamo kwibasira abasivile bayo mu bitero ubu bivugwa ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge muri Kivu y’Epfo.

Itangazo ry’u Rwanda rigira riti: “Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikabije bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni”, ryongeraho ko izo ngamba Canada yafatiye u Rwanda “ntizizakemura amakimbirane”.

Canada yatangaje ibihano ku Rwanda nyuma y’Ububiligi, Ubwongereza, na Amerika yafatiye ibihano bwite Minisitiri James Kabarebe w’u Rwanda.

Ibihugu by’iburengerazuba, ONU na leta ya Kinshasa bishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Congo gufasha umutwe wa M23 ubu ugenzura imijyi ya Goma na Bukavu nyuma y’imirwano ikomeye yo mu mpera z’ukwa mbere no mu kwa kabiri.

Abategetsi b’u Rwanda bagiye bahakana ko bohereje ingabo muri DR Congo bavuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zo kurinda imbibi zarwo kuko umutekano w’igihugu ugeramiwe n’ubufatanye bw’umutwe wa FDLR n’ingabo za leta ya Congo, nk’uko babivuga. M23 na yo ihakana ko yaba ifashwa n’u Rwanda.

Mu kwezi gushize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda abajijwe na CNN niba ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo. Yarasubije ati: “Simbizi”, avuga ko hari bimwe atamenya.

ONU ishinja ingabo za leta ya DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR, ibyo leta ya Kinshasa ihakana ndetse na FDLR ikabihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *