Ishimwe Dieudonne (Prince Kid) yafatiwe muri Amerika

Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid washakanye na Miss Iradukunda Elsa amakuru aravuga ko yafatiwe mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe umugabo witwa Dieudonné Ishimwe, ufite imyaka 38, wari uhunze ubutabera bw’u Rwanda kubera icyaha cyo gufata ku ngufu, akaba yarafatiwe mu Mujyi wa Fort Worth, muri Texas, ku wa 3 Werurwe 2025.

Ishimwe uzwi mu Rwanda nka Prince Kid yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y’igihugu. Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata.

Leta y’u Rwanda, binyuze mu Ubushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.

Josh Johnson, umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu. Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano

Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Ishimwe Dieudonne yashakanye na Miss Iradukunda Elsa mu mwaka 2023 mbere y’uko berekeza hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *