Abifuza guhindurirwa ifoto iri ku ikarita y’indangamuntu basubijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko Abanyarwanda bifuza guhindura amafoto ari ku Ikarita y’Indangamuntu zabo adahuye neza n’uko isura yabo imeze magingo aya, bemerewe gusubira kwifotoza bakayahindurirwa.

Mugihe benshi wasangaga binubira amafoto ari ku ikarita y’indangamuntu zabo ku bazifashe mbere zidahuye n’uko bameze kuri ubu batekerejweho bashyirirwaho uburyo bwo kuyahindura.

NIDA itangaje ibi nyuma y’uko hari abaturage bagaragaza ko babangamirwaga n’amafoto ari ku ndangamuntu zabo atagihuye n’uko bameze uyu munsi ndetse rimwe na rimwe hakaba serivisi batabonaga kubera icyo kibazo.

Umugwaneza Annet, ushinzwe itumanaho muri NIDA abisobanura neza, avuga ko n’ubundi ari gahunda batangiye ku bw’ibyo ntakindi umuturage asabwa uretse kujya ku Murenge agasabirwa ‘rendez-vous’ cyangwa akandikira NIDA kuri email kuri info@nida.gov.rw akaba yabyisabira agahabwa igihe cyo  kwifotoza.

Ukeneye iyi serivise bimusaba kwishyura 1500 Frw binyuze ku Irembo.

Nyuma yo kwifotoza bundi bushya, uwatse iyo serivisi ategereza iminsi 30 akabona indangamuntu iriho ifoto ye nshya ijyanye n’uko ateye ubu.

Ubusanzwe indangamuntu itungwa n’umuntu wujuje imyaka 16 y’amavuko, ukishyura 1500 ku rubuga rwa Irembo, hanyuma ugafotorwa ukazategereza iminsi 30, ukabona kuyihabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *