Perezida Kagame yahishuye uko umukoresha wa Tshisekedi yatunguwe no kumubona ayobora igihugu
Mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Kagame yavuze ko mbere y’uko Tshisekedi ayobora RDC, yamaze igihe kinini mu Bubiligi, akora imirimo itandukanye irimo gutwara taxi voiture.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yatangaje ko uwahoze ari umukoresha wa Félix Tshisekedi yakubiswe n’inkuba ubwo yumvaga ko agiye kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Mutarama 2019 ni bwo Komisiyo y’amatora muri RDC yatangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2018. Ni umwanya yari ahataniye na Martin Fayulu na Emmanuel Ramazani Shadary.
Yagize ati “Urabizi ko Félix yamaze imyaka myinshi mu Bubiligi. Yabaye umushoferi wa taxi, yabaye byinshi nk’ibyo, ariko anafite imyitwarire mibi.”
Perezida Kagame yasobanuye ko mu Bubiligi, Tshisekedi yari yarahawe akazi n’umushoramari ufite iguriro rya pizza, ko kuzigeza ku bakiliya.
Ati “Umugabo wamuhaye akazi, wo mu muryango w’Abataliyani, ubu ni umusaza, yari afite iguriro rya pizza, Félix we yarazitwaraga. Ubwo uyu musaza yumvaga ko Félix yabaye Perezida, yaravuze ati ‘Oh, Mana yanjye! Uyu nguyu?’ Ni nk’aho yavuze ati ‘Uyu muntu utaranakoraga neza akazi ko gutwara pizza yabaye Perezida!’?
Perezida Kagame yatangaje ko igihugu cyiza nka RDC kitakabaye gifite umuyobozi nk’uyu.

