Ingabo z’u Rwanda niza Uganda zateraniye i Mbarara
Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) bahuriye mu nama ya kane y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka mu Mujyi wa Mbarara, muri Uganda.
Iy’inama yiga ku mutekano muri rusange yatangiye kuva ku itariki ya 20 kuzageza 22 Werurwe 2025.
Bagamije gusuzuma uko umutekano uhagaze ubu, gukemura ibibazo n’ibyuho bigira ingaruka ku mipaka hagamijwe kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.
Abitabiriye iyo nama y’iminsi 3, harimo abayobozi ba diviziyo za RDF boherejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda bayobowe na Brig Gen Pascal Muhizi, umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ya RDF hamwe n’abayobozi ba Diviziyo ya 2 y’Ingabo za UPDF zirwanira ku butaka ziyobowe na Maj Gen Paul Muhanguzi, umuyobozi wa diviziyo.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’ushinjwe ibibazo bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana.
Muri iyo nama, izo ntumwa zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa mu nama zabanjirije iyi mu gukemura ibibazo byambukiranya imipaka bitemewe n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano muri iki gihe.


