Gen. Muhoozi yasoje uruzinduko yagiriye mu Rwanda

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi, yasoje uruzinduko rwe i Kigali, mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Ku wa kane, nibwo Gen Kainerugaba yageze i Kigali, aho amakuru avuga ko yahise ahura n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame mu muhuro wabaye mu muhezo. 

Ibiganiro byabo bombi byibanze ku kuzamura ubufatanye no guteza imbere ubwumvikane hagati y’ibihugu. 

Ku wa gatanu, Gen Kainerugaba yakomereje mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka  Musanze aho yatanze ikiganiro cy’amahirwe ku basirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi ngabo zifatira amasomo muri iryo shuri.

Mu ijambo rye, yashimangiye akamaro gakomeye k’ubufatanye n’ubumwe hagati y’ingabo z’Afurika n’ibihugu kugira ngo bikemure ibibazo by’umutekano bihuriweho kandi biteze imbere umutekano urambye mu karere. 

Yashimye by’umwihariko ko kuba mu Ishuri rya Nyakinama hari ba Ofisiye baje kuhiga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, byerekana ko hari amahirwe ahari y’uko Abanyafurika ari bo bakwiye gukemura ibibazo byabo.

Gen. Muhoozi yasabye bariya basirikare biganjemo ba Ofisiye ba RDF guhindura imyumvire, bakirinda ihangana nk’iy’ibihugu bya Afurika bihora byumva ko bigomba gutsindana, ahubwo bagaharanira ubufatanye no guteza imbere ubumwe bw’ibihugu.

Ni uruzinduko rwo ku rwego rwo hejuru rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga na gisirikare. 

Mu gusoza uru ruzinduko Gen. Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida wa Uganda yaherekejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na mugenzi we w’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego z’igisirikare za RDF.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rwe yagiriraga mu Rwanda aherekezwa na mugenzi we w’u Rwanda Mubarakh Muganga
Gen. Muhoozi asezerwaho n’abandi bayobozi mu nzego za RDF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *