Canada igiye gukoresha amatora nyuma y’igitutu cya Perezida Trump

Igihugu cya Canada kigiye gukora amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’igitaraganya kugira ngo azashobore guhangana na Perezida wa Amerika, Donald Trump ushaka kwigarurira igihugu cyabo nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Mark Carney.

Canada imaze iminsi mu bibazo bya politike, yatangiye umwaka wa 2025 uwari Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau yegura, na Donald Trump akaza umurego mu kuvuga ko azomeka iki gihugu kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kikaba Leta ya 51.

Mu kiganiro Mark Carney yagiranye n’Umuyobozi Uhagarariye umwami muri Canada, [Governor-General] Mary Simon, yasabye ko Inteko Ishinga Amategeko ya Canada iseswa hakazaba amatora ku wa 28 Mata 2025.

Ati “Ndasaba abanya-Canada manda ifite ingufu, manda nziza yafasha guhangana na Perezida Donald Trump no kongera kubaka ubukungu bushya bwa Canada bubereye buri wese kuko nzi ko dukeneye impinduka.”

Mu matora ateganyijwe Mark Carney azaba ahanganye na Pierre Poilievre wo mu ishyaka ry’aba-Conservateur.

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Caney yateguje amatora

CNN yanditse ko aba-Conservateur ari bo bagaragazaga amahirwe yo gushyigikirwa n’abantu benshi ariko kuva intambara y’ubukungu hagati ya Amerika na Canada yatangira, abo mu ishyaka rya ‘Liberal Party’ bongeye kwigarurira imitima y’abaturage.

Carney yatangaje ko bari mu bibazo bikomeye biturutse kuri politike y’ubucuruzi ya Trump idafite ishingiro n’ibikorwa bibangamira ubusugire bw’igihugu.

Ati “Igisubizo cyacu gikwiriye kuba kubaka ubukungu bukomeye no kubaka Canada itekanye. Trump ahora avuga ko Canada atari igihugu. Arashaka kudusenya ku buryo Amerika itwigarurira. Ibyo ntituzatuma bibaho.”

Poilievre ukuriye ishyaka ry’aba-Conservateur, watangiye kwiyamamariza umwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Canada yatangaje Carney wahawe ubuyobozi na Trudeau wo mu ishyaka rye adafite ubushobozi bwo guhangana na Trump.

Abajijwe icyo azakora ngo ahangane na Trump yagize ati “nzubaka igihugu cyacu ku buryo dushobora guhagarara ku maguro yacu abiri, tugahangana n’Abanyamerika igihe cyose n’ahantu hose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *