Hongeye kwemezwa ibiganiro bihuza abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC
Hongeye kwemezwa ibiganiro bizahuza abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC hifashishijwe ikoranabuhanga, hagamijwe kwemeza ibyemezo byafashwe n’inama y’abaminisitiri bo muri iyo miryango mu gushakira igisubizo ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungire.
Ibi Amb. Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA, aho yagaragaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa EAC na SADC bazagirana ibiganiro.Akaba ari inama biteganyijwe ko izaba hifshishijwe ikoranabuhanga
Nduhungirehe yavuze ko nk’u Rwanda rwishimiye kuba umutwe wa M23 waratangaje ko wavuye muri Walikale ndetse n’Ingabo za Leta ya Congo na Wazalendo, bakemeza ko bahagaritse kugaba ibitero kuri M23.
Ati “Twasohoye itangazo ryishimira bimwe mu bimaze gutangazwa. Hari itangazo ryatangajwe n’ihuriro AFC/M23 rivuga ko ivuye muri Walikale rikigira inyuma, bikurikirwa n’ingabo za Leta zivuga ko zitazajya mu mirwano. Ibyo rero bitanga icyizere cy’uko ibiganiro byari biriho muri Afurika, bya EAC na SADC noneho bigiye guhabwa ingufu.”
Yakomeje ati “Uruhande rwa RDC n’Umutwe wa M23 bakagirana ibiganiro bitaziguye. Bivuze ko muri iyi minsi hari icyizere kigaragara ko ibiganiro bigiye guhabwa umwanya, cyane ko ejo hari inama izahuza abakuru b’ibihugu byo muri EAC na SADC ku buryo bw’ikoranabuhanga, kugira ngo bemeze ibyo abaminisitiri bari bemeje i Harare muri Zimbabwe.”
Aba baminisitiri bahuriye i Harare muri Zimbabwe ku wa 17 Werurwe 2025, baganira ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania mu kwezi gushize, irimo guhagarika imirwano no korohereza ibikorwa by’ubutabazi.
Nk’uko babisabwe n’abakuru b’ibihugu, muri gahunda y’aba baminisitiri harimo gushyiraho ingamba z’igihe gito, iz’igihe kiringaniye n’igihe kirekire zafasha Uburasirazuba bwa RDC kubona amahoro arambye, no gushyiraho urwego ruzagenzura ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Ingamba z’igihe gito bazihaye iminsi 30. Zirimo gutangiza ibiganiro ku rwego rwa gisirikare hagati y’impande zishyamiranye, birebana no guhagarika imirwano n’ubushotoranyi.
Ingamba z’igihe kiringaniye zo zahawe iminsi iri hagati ya 30 na 120. Zizarangwa no gushyira mu bikorwa ibyemezo bigamije kubaka icyizere hagati y’impande zishyamiranye, mu rwego rwa politiki n’urwa gisirikare, zizajyanirana n’ibiganiro birimo abahuza.
Abaminisitiri bemeranyije ko hazaba ibiganiro binyuze muri gahunda yahujwe ya Luanda-Nairobi, bikurikirane n’itangazwa ry’ihagarika ry’imirwano, Umuryango w’Abibumbye wasabwe gufata ingamba zo gukaza umutekano wo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko aba baminisitiri babyemeranyijeho, ingamba z’igihe kirekire zo zizarenza iminsi 120.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ako gahenge, gashimangira ko Guverinoma ya Congo n’imitwe itandukanye bakorana, kuri ubu yumva impamvu n’akamaro ko gukemura ibibazo binyuze mu nzira y’ibiganiro.
Yashimangiye ko u Rwanda rwakunze kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kizakemurwa n’uko icyo gihugu kigira ubushake bwa politiki no gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye asinywa.
Ati “Twavuze kuva kera ko iki kibaza kizakemurwa n’uko Guverinoma ya Congo igaragaza ubushake bwa politiki, rero n’ubu icyo twifuzaga ni uko habaho ubushake bwa politiki kugira ngo iyo mishyikirano twasabye kuva kera ishyirwe mu bikorwa.”
Yavuze ko kuba imiryango ibiri ya EAC na SADC yarishyize hamwe bitanga icyizere cyo kuba hagerwa ku gisubizo kuri icyo kibazo.
Ati “Ibyo byose bitanga icyizere, turizera ko noneho Guverinoma ya Congo izagaragaza ubushake bwa politiki bwo gushyira mu bikorwa ibizaba byavuye mu myanzuro y’abakuru b’ibihugu cyane cyane ibiganiro hagati y’iyo guverinoma n’uwo mutwe wa M23.”
Yavuze ko umwaka 2025 ushobora kurangira hagaragaye ishusho y’ibiganiro bizaganisha ku gukemura ikibazo hagati ya RDC n’umutwe wa M23 ndetse no gukomeza ibiganiro hagati y’u Rwanda na RDC bishingiye ku mpungenge rugaragaza ku mutekano warwo.
Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza muri Sena y’u Rwanda, Dr. Usta Kaitesi, yagaragaje ko Inteko Ishinga Amategeko ishyigikiye Guverinoma y’u Rwanda, yemeza ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC bizakemurwa binyuze mu biganiro.