Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Kanyuka yavuze impamvu batarakura abasirikare babo muri Walikale
Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 Lawrence Kanyuka yavuze ko igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC] n’indi mitwe ifatanya nacyo batigeze bakura indenge z’intambara zikoreshwa mu bitero bya Walikale.
Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 kuwa 23 werurwe 2025, nibwo batangaje ko bagiye gukura abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale kugirango hubahirizwe agahenge, nyamara abaturage batuye uwo mujyi bo bakomeje gutangaza ko abo barwanyi bakibabona muri uwo mujyi ndetse no mu nkengero zawo.
Kuri uyu wa 24 werurwe nibwo umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko ingabo za FARDC zitigeze zikura indege z’intambara muri uwo mujyi bituma n’abo barwanyi badahita bahava nk’uko bari babitangaje mu itangazo basohoye.
Yagize ati’’ku baturage bose b’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga,ingabo za FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa bazo,ntibakuye indege zabo zitagira abapilote zifashishwa mu bitero bagaba i Walikale,kandi ibi biri gutinza gahunda yo kwimurwa kw’abarwanyi ba AFC/M23 muri ako gace’’.
Lawrence Kanyuka kandi yakomeje avuga ko ari ngombwa kwibutsa ko iki gikorwa ari imbogamizi ikomeye mu kubahiriza agahenge, kandi ko bishobora gukoma mu nkokora ibikorwa bigamije kugarura amahoro birimo gukorwa.
