‘Intambara ntiyahoshwa hakiri akarengane’-Perezida Kagame mu nama ya EAC na SADC

Mu ijambo yagejeje kuri bagenzi be ba EAC na SADC bari bitabiriye Inama yabahuje mu buryo bw’ikoranabuhanga, Perezida Kagame yongeye kwibutsa bagenzi be ko intambara akenshi iterwa n’akarengane mu bantu.

Avuga ko iyo ushaka ko intambara irangira, ukuraho akarengane, ibibazo bya politiki biri mu baturage bikavanwaho.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kuko ari byo bya mbere ku buzima bw’igihugu cye.

Atii: “U Rwanda rukomeje guhangayikishwa n’umutekano wacu, kandi ibyo bigomba gushakirwa ibisubizo mu gukemura ibibazo by’ibindi bihugu, harimo na DRC”.

Kagame yavuze kandi ko burya iyo bavuze ubusugire bw’igihugu n’ubusugire bw’imbibi biba bisobanura ko bureba buri gihugu.

Inama ihuriweho y’imiryango ya EAC na SADC yemeje kandi abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Aba ni Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba-Panza wayoboye Centrafrique na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.

Yari igamije gushakira amahoro Uburasirazuba bwa RDC n’Akarere muri rusange.

Ije isanga Perezida wa Angola Joao Lorenco wari umuhuza muri iki kibazo yamaze kuvuga ko avuye mu buhuza ahubwo ko agiye kwita ku bibazo bireba Afurika yunze ubumwe nk’uko aherutse kubishingwa asimbuye mugenziweu yobora Mauritania.

Inama ya EAC na SADC yahuje abakuru b’ibihugu yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *