Muhanga: Uwishe mugenzi we amuziza ibiceri 300 yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwashyikirijwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, umusore w’imyaka 27 ukekwaho kwica mugenzi we w’imyaka 19 bapfuye amafaranga 300 Frw.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, Akagari ka Nyamirambo. Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’umurenge avuga ko aba basore bari kunywera inzoga hamwe, maze umwe abura 200 Frw yo kwishyura, agurizwa na nyina w’uwahise yitaba Imana 500 Frw. Kuri ayo mafaranga yagurijwa hasagutseho 300 Frw aho mugenzi we yasabye ko bayigabana, undi arabyanga, bitera amakimbirane yaje kuvamo urugomo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide yagize ati “Muri rusange bapfuye 300 Frw nayo atari ayabo. Umwe yashatse kugurira undi icupa, asanga ari kuburaho 200 Frw ahitamo kuguza mama w’uwapfuye, na we amuha 500 Frw.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide, yavuze ko nyuma y’imirwano, bombi bajyanywe kwa muganga, aho umwe yahise yitaba Imana. Uregwa, umaze kumenya ko mugenzi we apfuye, yahise atoroka ariko aza gufatwa ashyikirizwa RIB.
Abaturage bari aho bavuga ko ubusinzi ari imwe mu mpamvu yatumye aya makimbirane akura bikagera ku rupfu. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rongi bwaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ubusinzi no gukemura amakimbirane mu mahoro.