Nyanza: Byagenze gute ngo umuturage yisange yajyanye Grenade iwe mu rugo aziko ari iteke?
Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, ubwo yari mu murima ahinga ku wa 28 Werurwe 2025, yabonye grenade agira ngo ni iteke, yewe ayitahana mu rugo.
Uyu mugabo yitwa Habinshuti Euraste wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi, amakuru avuga ko yabonye grenade mu murima ayitiranya n’iteke, gusa yaje kubwirwa ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ ubwo yerekezaga murugo.
Ubwo yari mu nzira ataha, yahuye n’umugabo w’inkeragutabara amubwira ko icyo atahanye ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’, amusaba kukizibukira.
Uyu muturage we yavuze ko atarazi icyo atwaye ku buryo yarikumenya ko ari igisasu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko iyo grenade bakiyibona, inzego z’umutekano zahise zibimenyeshwa.
Ati “Yageze mu nzira, ahura n’umuntu w’inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubwira ko ari grenade, ahita ayishyira hasi, maze bahita batumenyesha, duhamagara abasirikare bajya kuyitegura.”
Meya Ntazinda yavuze ko iyo grenade bigaragara ko yari ishaje cyane, abihuza n’uko agace ka Nyagisozi kahoze mu gice cya ‘Zone Turquoise’ yari muri Perefegitura ya Gikongoro.