RDC yashinjwe guhohotera abakozi ba bashinwa muri Kalemie
Isosiyete y’Abashinwa GLC yamaganye igitero cyagabwe ku bakozi bayo n’abasirikare bamwe bo mu ngabo za DRC (FARDC), i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika.
Iyi sosiyete y’Abashinwa, ikora sima mu Mujyi wa Kabimba (Teritwari ya Kalemie), yohereje ibaruwa umuyobozi wa Teritwari ku wa Kane, Radio Okapi yabashije kubonaho kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 29 Werurwe.
Muri iyi nyandiko, GLC ivuga ko yakiriye ibirego by’abakozi 13 bayo ku bijyanye n’igitero cyagabwe n’abasirikare ba FARDC, igihe bavaga ku kazi, ariko kandi bakiba amafaranga menshi n’ibicuruzwa by’agaciro.
Isosiyete isobanura ko abandi basirikare bateye hafi y’amacumbi yagenewe abakozi b’Abashinwa, bagaba ibitero aho bakorera. Inyandiko ivuga ko ari ukwinjira mu ruganda mu buryo butemewe n’amategeko.
GLC irasaba ubuyobozi bwa teritwari ko hongerwa ingufu mu kurinda abakozi bayo n’umutungo wabo, ashimangira ko ibyo bikorwa bishobora guhungabanya ibikorwa ndetse bigashyira abakozi b’Abashinwa mu kaga.
Umuyobozi wa brigade ya 22 ya FARDC, Jenerali Fabien Dunia Kashindi, avugana na Radio Okapi yavuze ko atamenyeshejwe iby’iyo dosiye, gusa yasezeranije kugenzura ibyo birego kandi ahamagarira GLC kuvugana n’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare.
Umuyobozi wa Teritwari ya Kalemie ntabwo yashoboye kuboneka kuri Radio Okapi kugirango agire icyo abivugaho.