Monusco yakeje ingabo za FARDC zibarizwa muri Ituri
Kuwa Mbere tariki 31 Werurwe, Ingabo z’umuryango w’Abibumbye z’ishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) zongeye gushimangira ko ziyemeje gutera inkunga ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu kurinda abasivili i Ituri, ibarizwa mu Ntara yibasiwe n’imirwano imaze igihe iba mu Burasirazuba bwa Congo n’imitwe yitwaje intwaro.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Bunia nyuma yo kubonana na guverineri w’iyi Ntara, Jenerali Ulisses de Mesquita Gomes, umuyobozi w’ingabo za MONUSCO, yagize ati: “Naje hano kuvugana na Guverineri wa Ituri kugira ngo nshimangire ku kamaro ko gukomeza ibikorwa duhuriyemo na FARDC, ariko kandi tunategura amahugurwa atandukanye ku basirikare bo muri aka Karere. Ibikorwa bihuriweho ni ngombwa. Bitwemerera guhuza neza ibikorwa byacu kuri ubu butaka no kurinda umutekano w’abaturage. Turimo kandi dushyira mu bikorwa ingingo ya 7 y’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye, atwemerera kurinda abaturage mu bihe by’intambara.”
Ni mu ruzinduko rw’akazi rwa Gomes rwari mu rwego rwo kugenzura ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Ituri.

Jenerali Ulisses de Mesquita Gomes yishimiye ubufatanye bwubaka hagati y’ingabo za FARDC na MONUSCO zoherejwe kurinda abaturage, cyane cyane mu turere twibasiwe n’intambara y’imitwe yitwaje intwaro.
Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zikejwe na Monusco nyamara zaragiye zitungwa agatoki ko kutarinda umutekano w’igihugu cyabo ahubwo zifatanya n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo FDLR na Wazalendo kwica abaturage hirya no hino mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa M23.
Aha kandi no kuri Monusco itungwa agatoki ku kuba ntacyo imaze ku butaka bw’imirwano n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahubwo igakingira ikibaba imitwe y’abagizi ba nabi ihabarizwa.