Tshisekedi uheruka gushinja u Rwanda impfu z’Abanyekongo yasubijwe na Yolande Makolo

Kuwa Mbere tariki 31 werurwe 2025 Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yashinjije “ibihugu by’abaturanyi birimo u Rwanda” n’imitwe yitwaje intwaro uruhare mu mpfu z’Abanye-Kongo “barenga miliyoni” kandi ngo ubu bwicanyi bwari bugambiriye ubwoko runaka.

Perezida Tshisekedi ubwo yagezaga i jambo ku rubyiruko rwo muri DRC rwibumbiye mu ihuriro ryiswe Congolese Action Youth Platform [CAYP] mu kumenyekanisha ikitwa Genocost, bivugwa ko ari Genocide yakorewe abaturage bakongo, yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda aribyo bwagize uruhare mu mpfu z’abanye-Kongo barenga miliyoni.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bufite uruhare rukomeye mu mpfu z’Abanye-Kongo ndetse n’ubuhunzi bwa bagenzi babo.

Makolo yagize ati “Kuri abo bose bapfuye n’abakomeje gupfira muri RDC, bigirwamo uruhare n’abayobozi bo muri RDC mbere na mbere. Aba bayobozi ni bo mpamvu kandi ntibakwiye gushakira urwitwazo cyangwa ibibazo ahandi. Ni bo kibazo.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko impinduka cyangwa ibisubizo muri RDC bizava imbere muri iki gihugu, agaragaza ko ikibazo ari uko abayobozi b’iki gihugu badafite ubushake bwo kugikemura.

Ati “Impinduka cyangwa igisubizo bizava imbere mu gihugu. Abapfuye, abava mu ngo zabo n’impunzi babarirwa muri za miliyoni babazwa aba bayobozi bo muri Kongo batagaragaza uruhare mu gukemura ikibazo, ahubwo bagakomeza kwibeshya ko bafite imbaraga.”

Nubwo Tshisekedi avuga ko ibihugu birimo u Rwanda byagize uruhare mu mpfu z’Abanye-Kongo barenga miliyoni 10, Umuvugizi w’Ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, we yigeze kugaragaza ko ibyo atari ukuri.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo ya Leta tariki ya 15 Mata 2024, Gen Maj Ekenge yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize uruhare mu mpfu z’aba Banye-Congo mu myaka 30 ishize.

Yagize ati “FDLR itera Abanye-Congo, yica Abanye-Congo. Mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka 30 ishize, FDLR ifitemo ijanisha rinini mu guteza impfu hariya.”

Raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko FDLR yakomereje ubwicanyi mu Burasirazuba bwa RDC nyuma y’aho abarwanyi bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mutwe w’iterabwoba ukorana n’Ingabo za Leta ya RDC mu kurwanya ihuriro AFC/M23 rigenzura ibice byinshi mu burasirazuba bw’iki gihugu, ndetse Tshisekedi yawusezeranyije kuwufasha gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyo Tshisekedi abajijwe kuri ubu bufatanye, asubiza ko FDLR ari umutwe udafite imbaraga, ugizwe n’abasaza kandi ufite abarwanyi bake badakwiye gutera u Rwanda impungenge, ariko byagaragaye kenshi ko mu bafatwa na AFC/M23 harimo n’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *