Perezida Kagame yavuze ko ibyo abanyarwanda bahuye nabyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aribyo byabakomeje

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abanyarwanda banyuze muri byinshi bikomeye birimo na Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ariko ko ikitarabishe cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.

Perezida Kagame yavuze ko iyo Abanyarwanda bagaragaza icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, bitavuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda kuko bahora bagerageza icyatuma barukuraho.

Ati “Ntibizongera kuko hari abantu bazahaguruka bakarwana, ntabwo ari ku bushake bw’abantu bake bifuza ko dushiraho, iki gihugu kikavaho. Ni gute abantu bakwemera ko bibaho. Ni gute abantu batahaguruka ngo barwane?”.

Perezida Kagame yahamije ko igihe umuntu adahagurutse ngo arwane n’ubundi biba bivuze ko agomba gupfa, ariko ufashe iya mbere akarwana aba afite amahirwe menshi yo kurokoka kandi akabaho neza mu gihe kiri imbere, ubuzima bufite agaciro nk’uko bikwiye.

Ati “Kuki ntagerageza guhaguruka nkarwana wenda ko wagira amahirwe ukarokoka ukabaho ubuzima bwawe aho kubireka, ukareka abantu bakagufata nk’aho kuba uriho ari impuhwe bakugiriye.”

Yavuze ko hari abantu bajyaga bamusanga bakamutera ubwoba, bamubwira ko nakomeza kunenga mu ruhame abayobozi b’ibihugu bikomeye, bizarangira bamwishe.

Ati “Hari n’abantu bazaga kuntera ubwoba ngo uravuga cyane ukanenga abayobozi b’ibihugu bikomeye, bazakwica. Bivuze ko ari abicanyi, ariko narabasubizaga nti ‘niba ndi aha ngo nemere ko ibi bibaho n’ubundi sinaba nibara nk’aho ndi muzima’, nahitamo gupfa aho kubaho ubuzima bw’ikinyoma, kwishushanya ubuzima bwanjye bwose ku wundi muntu n’ubundi sinaba ndiho.”

“Kuki ntapfa mpangana? Banyarwanda kuki mutapfa murwana aho gupfa gutyo gusa, ugapfa nk’isazi? Kubera iki?”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’Abanyafurika badakwiye kwemera kubaho mu buzima bwo guteshwa agaciro, ahubwo bagomba kubaho bahangana.

Ati “Ubutumwa bwanjye ku bandi banyafurika babaho gutya buri munsi, bateshwa agaciro bakabyemera, bagasaba, ntabwo nasaba undi muntu kubaho. Tuzahangana, nintsindwa nzatsindwa ariko hari amahirwe menshi ko iyo uhagurutse ugahangana, uzabaho kandi uzabaho ubuzima bufite agaciro ukwiye.”

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi bikomeye bigerageza kurwanya u Rwanda, bishyigikiye aho bifite inyungu, ariko rugomba gukomeza kubaho uko rushaka.

Ati “Tugomba kubaho ubuzima bwacu, tugomba kubaho uko tubishaka, tugomba kubiharanira kandi nzabibwira buri wese imbonankubone, ngo ‘aragapfa’ naza yibwira ngo ndagufatira ibihano. Iki? ‘Uragapfa’. Ufite ibibazo byawe genda ubikemure undekere ibyanjye.”

U Rwanda ruherutse guhagarika umubano n’u Bubiligi kuko bwafashe uruhande mu makimbirane ari mu karere bujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije guhungabanya u Rwanda n’akarere.

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda bahuye na byinshi mugihe Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yabaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *