Impanuka ya Kajugujugu yahanutse mu ruzi rwa Hudson yahitanye batandatu barimo n’abana

Abantu batatu bakuze n’abana batatu bapfuye ubwo kajugujugu yagwaga mu ruzi ruri hagati ya Manhattan na New Jersey. Umuyobozi w’akarere Eric Adams yemeje ko uyu muryango wishwe wari uw’aba mukerarugendo bo muri Espagne.

Amakuru y’incamugongo yamenyekanye kuri uyu wa Kane, tariki 10 Mata 2025, ubwo abayobozi b’Umujyi wa New York bemezaga ko abantu batandatu bapfuye nyuma ya kajugujugu yaguye mu Ruzi rwa Hudson.

Umuyobozi w’akarere ka New York, Eric Adams, yagize ati: “Abahohotewe bose uko ari batandatu bavanywe mu mazi. Ikibabaje ni uko aba bantu bose uko ari batandatu bavuyemo bapfuye.”

Adams yabwiye abanyamakuru ko abahohotewe barimo umuderevu wa kajugujugu n’umuryango wa ba mukerarugendo baturutse muri Espagne.

Andi makuru ajyanye n’aba bantu baburiye ubuzima muri iy’impanuka ntabwo yashyizwe hanze.

Amakuru avuga ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yahagurutse Saa Kumi n’ebyiri n’iminota 59 z’umugoroba ku isaha yaho, gusa nyuma y’iminota 20 igeze hejuru y’urwo ruzi yahise ikora impanuka itasize n’umwe.

Abayobozi n’abatangabuhamya bavuze ko umuhoro w’indege n’umurizo wayo byavuyeho hagati mu kirere mbere yo kwikubita mu mazi yubitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *