Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé yagizwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Biturutse mu nteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yagize Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, umuhuza uzafasha u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukemura amakimbirane bifitanye.

Ibi byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, wavuze ko Inteko Rusange ya AU yagize Gnassingbé umuhuza kuva ku itariki ya 12 Mata, nyuma y’iminsi mike yemejwe n’inama nkuru y’uyu muryango.

Komisiyo ya AU yasabwe gukorana n’impande bireba kugira ngo hategurwe ibiganiro byubakiye ku byagezweho muri gahunda y’amahoro yahujwe ya Luanda na Nairobi.

Gnassingbé asimbuye Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, João Lourenço, wavuye kuri ubu buhuza tariki ya 24 Werurwe kugira ngo yibande ku birebana n’iterambere rusange rya Afurika.

Asanze umubano w’u Rwanda na RDC ukizambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. RDC irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 ariko rurabihakana.

U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Guhitamo Gnassingbé ngo abe umuhuza byashingiye ahanini ku mubano mwiza Togo isanzwe ifitanye n’u Rwanda ndetse na RDC muri iki gihe.

Perezida wa Togo Faure Essozimna yagizwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *