‘Intego yacu niyo kubibagiza ibyo twakosheje ubushize’, kapiteni wa APR BBC Williams Robeyns avuga ku myiteguro ya BAL
Williams Robeyns kapiteni w’ikipe ya APR BBC yavuze ko intego bafite mu rugendo rwo gushaka itike y’iya nyuma y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ari ukwibagiza abakunzi babo ibihe bibi bagize umwaka ushize.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki 15 Gicurasi 2025, arikumwe n’umutoza wabo James Maye Jr ubwo bagarukaga ku myiteguro yo mu itsinda rya Nile Conference mu gushaka itike y’iya nyuma (Playoffs) muri BAL bagiye kwitabira ku nshuro ya kabiri bikurikiranya.
Kapiteni w’ikipe ya APR BBC, Williams Robeyns yabajijwe nimba batazongera gukora nk’ibyo bakoze umwaka ushize, bagatenguha Abanyarwanda bari babategereje mu mikino ya nyuma (Playoffs) yaberaye i Kigali ariko bikarangira batarenze umutaru.

Williams Roben mu ijambo yahise asubiza itangazamakuru agira ati ““Twibagirwe ibyabaye mu mwaka ushize. Twakoze uyu mwaka wose ngo duhatane muri iri rushanwa. Dufite ikipe itandukanye, abatoza batandukanye, imikinire inyuranye. Nta gushidikanya, tuzatsinda.”
Kapiteni William Robeyns, yashimangiye ko abafana ba APR BBC batazababara kuko ikipe yiteguye kuzitwara neza mu mikino ya Nile Conference, ikabona itike y’imikino ya nyuma [playoffs] muri iri rushanwa rya BAL igiye kuba ku nshuro ya gatanu.
Ibi kandi yanabihuje n’umutoza wa APR BBC James Maye Jr nawe wasezeranyije abakunzi b’ikipe ya APR BBC kuzakatisha itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL izabera muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Dufite ikipe irimo abakinnyi bashobora gukorana itandukaniro yaba mu kibuga no hanze yacyo. Ni ikintu cyiza.’’
“Isezerano natanga ni uko tugomba kujya muri Afurika y’Epfo kuko dufite ikipe nziza. Muzaze [abafana] mudushyigikire.”
Iri tsinda rya Nile Conference rizakinirwa i Kigali, ririmo APR BBC ihagarariye u Rwanda, Nairobi City Thunder yo muri Kenya na MBB yo muri Afurika y’Epfo na Al Ahli Tripoli yo muri Libya rikaba rizabera muri BK Arena guhera kuya 17 kugeza 25 Gicurasi 2025.
APR BBC izatangira irushanwa ihura n’ikipe ya Nairobi City Thunder yo muri Kenya kuwa gatandatu, tariki 17 Gicurasi 2025, Saa Kumi n’imwe n’igice z’umugoroba (17h30), mugihe ku isaha ya Saa Munani z’amanywa hazaba habanje umukino wa Al Ahli Tripoli na MBB.
Ku ruhande rwa Nairobi City Thunder, Kapiteni wayo Tylor Ogwae utitabiriye bwa mbere iri rushanwa n’ubwo ikipe ye ari ubwa mbere, yashimangiye ko biteguye neza, hasigaye kujya mu kibuga.

Ati “Abakinnyi bariteguye, tumaze ibyumweru hagati ya bitanu na bitandatu twitegura. Twiteguye neza nk’ikipe. Icyo dushyize imbere ubu ni umukino wa mbere tuzahuramo n’ikipe ya APR BBC nziza kandi izaba iri mu rugo.”
Tylor Ogwae yavuze ko n’ubwo APR BBC izaba iri mu rugo babizi neza ko izabashyira igitutu ariko nawe ku bunararibonye afite muri iri rushanwa azabasha kubusangiza bagenzi be kugira babashe kwitwara neza, aboneraho no guhamagarira abakunzi babo bakomoka muri Kenya avuga ko aziko ari benshi bakwiriye kuzaza kubatera ingabo mu bitugu kugira ngo bazatahane intsinzi ya mbere muri uru rugendo.
Photo: RBA



