RWANDAUBUTABERA

RIB yemeje ko Dosiye ya Bishop Gafaranga yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha

RIB yemeje ko dosiye ya Bishop Gafaranga uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, yamaze kuyishyikiriza ubushinjacyaha.

Advertisements

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi 2025, igitahiwe ari uko bwayikoraho iperereza bwasanga ari ngombwa ikaregerwa urukiko.

Ku wa 7 Gicurasi 2025 nibwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe.

Dosiye ya Bishop Gafaranga yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *