MU MAHANGAPOLITIKEUBUTABERA

RDC: Minisitiri Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha ku nshuro ya mbere

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha cyo kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Advertisements

Ku wa kabiri tariki ya 03 Kamena 2025, nibwo Mutamba ushinjwa kunyereza umutungo wa Leta wari ugenewe kubaka gereza y’i Kisangani, yitabye ubushinjacyaha bwamushinjije icyo cyaha.

Amashusho amugaragaraza yerekana aherekejwe n’itsinda ry’abantu benshi, aho amakuru avuga ko ari abari bamushigikiye bamuherekeje ku biro by’ubushinjacyaha buherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa mbere yaho Mutamba yari yaravuze ko atazitaba ubushinjacyaha, ahubwo agaragaza inkeke zikomeye aho atabuze gushinja nawe ubushinjacyaha kuba hari ibyaha birimo n’abakora muri izo nshingano.

Dosiye ya Mutamba iri mu madosiye yagarutsweho cyane muri iyi minsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni mu gihe uyu minisitiri w’ubutabera yavuze ko umuntu uzajya ahamwa no kunyereza umutungo wa Leta yajya akatirwa urwo gupfa.

Ikibazo ni uko Mutamba wavuze ayo magambo, ashinjwa kunyereza miliyoni 19 z’amadolari y’Amerika yari agenewe kubaka gereza y’i Kisangani, n’ubwo uyu Mutamba ahakana ibi birego byose aregwa.

Amakuru avuga ko iriya gereza ko yari genewe kubakishwa na miliyoni 39 $, hanyuma uyu mu minisitiri akaryamo agera kuri miliyoni 19 z’Amadorali ya Amerika.

Mu cyumweru gishize inteko ishinga amategeko ya Congo yatoye kubwiganze ko minisitiri Mutamba akurikiranwa n’ubushinjacyaha kuri ibi byaha akekwaho.

Nyamara n’ubwo Mutamba yitabye ubushinjacyaha, ku munsi w’ejo ku wa kabiri ntiyashimye kugira icyo abwira itangazamakuru ryo muri iki gihugu, kuko ibyo yavugiye imbere y’umushinjacyaha yabigize ibanga rikomeye.

Ibyo Mutamba ashinjwa, ni byo abategetsi b’iki gihugu bagiye banengwa kuva mbere. Bavugwaho ibikorwa byo kunyereza imitungo y’iki gihugu, ariko ntibakurikiranwe n’igihe bakurikiranwe ntibahamwe n’ibyaha bashinjwa, kandi ari byo byakogombye kugaragaza ikimenyetso cya Demokarasi no kubahiriza amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *