Abanyeshuri 89,1 % batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, Kayonza ihiga utundi Turere
Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nzeri 2025, ku kicaro cya Minisiteri y’Uburezi hatangarijwe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye umwaka w’amashuri wa 2024-2025, aho abagera kuri 89,1% aribo batsinze.
Muri rusange abahungu batsinze ku kigero cya 93,5%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 85,5%.
Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bari 106418, ababikoze baba 106079.
Abanyeshuri bigaga mu burezi rusange batsinze ku gipimo cya 83,8 mu gihe abiga Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro abakoze ikizamini cya Leta ni 36.141 hatsinda 35.393 bahwanye na 98%.
Abigaga siyansi batsinze ku gipimo cya 81,45%, abigaga ubumenyamuntu hatsinze 90,78%, naho mu bigaga indimi hatsinze 86,1%.
Akarere ka Kayonza ni ko kaje imbere mu kugira abanyeshuri benshi batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, kuko mu bakoze ibizamini bose, abagera kuri 96,9% batsinze.
Kirehe iza ku mwanya wa kabiri, aho yatsindishije kuri 95,6%, Rulindo iba iya Gatatu itsindisha kuri 94,9%.
Akarere ka Kamonyi kaje ku mwanya wa nyuma mu gutsindisha aho kari kuri 85%.
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yihanije amashuri ashyiraho amafaranga y’ishuri atandukanye n’ateganywa n’amabwiriza.
Ni mu gihe hari ababyeyi bagiye bavuga ko ibigo by’amashuri bibasaba amafaranga atandukanye n’amabwiriza ya Minisiteri.
Yavuze ko amashuri akomeje kurenga kuri ayo mabwiriza azashyirirwaho ibihano kandi bizayagiraho ingaruka.






