Kenya: Imibare y’abahitanywe n’ababuriwe irengero kubera imyuzure ikomeje kwiyongera
Mu ibarura ryamaze gushyirwa hanze rigaragaza ko abantu bamaze guhitanwa n’ibiza byibasiye igihugu cya Kenya nibura ari abantu bagera ku 188 mugihe abandi bagera kuri 90 baburiwe irengero.
Iyi ni imibare yatangajwe na Minisitiri ushinzwe umutekano ariko ishobora kwiyongera kuko no mu masaha 24 ashize abantu bagera ku icyenda bishwe n’imvura imaze iminsi igwa muri kiriya gihugu.
Uretse ababuriwe irengero abandi bantu bagera ku 125 bakomerekejwe nibyo biza byibasiye icyo gihugu nk’uko bakomeje kubitangaza.
Umubare w’ingo zimuwe ni 33.100, ibyagize ingaruka ku bantu bagera ku 165.500.
Muri rusange, byibuze abantu 196.296 bagizweho ingaruka n’imvura iremereye imaze iminsi iri kugwa.
Ikindi kandi, umunyamabanga wa Guverinoma, Kithure Kindiki, yatangaje ko amashuri 1.967 yibasiwe n’umwuzure.
Yavuze ko itsinda ry’abatabazi ryaturutse mu Ntara ya Narok hamwe n’itsinda ry’umutekano mu Ntara na Croix-Rouge bimuye abantu 90 mu bikorwa byahujwe ku butaka no mu kirere muri Masai Mara.