Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bwihariye Mbappé wahawe ikaze muri Real Madrid

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Kamena nibwo Real Madrid yatangaje ko yasinyishije Mbappe amasezerano y’imyaka itanu avuye muri PSG nyuma yo gusoza amasezerano.

Kuri Instagram, Cristiano Ronaldo yagaragaje ukwishimira gukomeye ku kwerekeza kwa Kylian Mbappe muri Real Madrid aho yagize ati: “Ni igihe cyanjye cyo kukureba. Nzanyurwa no kubona uhagurutsa Bernabeu.”

Mu myaka 12 ishize, Mbappe yari umwe mu bana batemberejwe Santiago Bernabeu, ku mbehe ya Real Madrid maze ahura n’icyamamare yifuzaga kuzaba nkacyo nakura, Cristiano Ronaldo.

Aho niho inzozi zo kuzakinira Real Madrid zatangiriye ndetse atangira gukora cyane kugira ngo azabigereho.

Mbappe yigishijwe kuvuga adategwa icyongereza n’icy’Espagnol kugira ngo yitegure kuzitwara neza mu bihugu azajyamo.

Mbappé yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu akinira Real Madrid nk’uko byemejwe n’iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *